RFL
Kigali

Uko Yampano yagerageje kujya mu gisirikare cya RDF bikanga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/10/2024 13:10
0


Uworizagwira Florien umaze kumenyekana nka Yampano yatangaje ko ubwo yigaga amashuri ye abanza i Gako kuri Mbyo mu Karere ka Bugesera yagerageje kujya mu Gisirikare cya RDF, ariko byanga ku munota wa nyuma ahanini bitewe n'uko atari yujuje ibisabwa birimo n'imyaka ye.



Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro kibanze ku rugendo rwe rw'ubuzima n'uko yaje kwisanga muri studio akora indirimbo, uko yabaye umuyede n’ibindi.

Ni umwe mu bahanzi bigaragaje cyane mu myaka ibiri ishize. Ndetse, asobanura ko yahuye n'ibicantege birimo no kuba indirimbo ze zaragiye zitinda muri studio. Ariko kandi umubyeyi we yashakaga ko yiga mbere y'uko agira ibindi akora.

Ari mu kiganiro 'Ally Soudy On Air' yasobanuye ko ubwo yari ageze mu mashuri abanza mu mwaka wa Gatandatu, Se yamwohereje kujya kuba i Nyamata ari wenyine, atangira ubuzima bushya no kumenyana n'abandi bana, ndetse aza guhuza n'inshuti ze mu myaka nk'iye.

Yaje kubona ko benshi mu bana bageragezaga amahirwe yo kujya mu gisirikare ahanini bitewe n'uko bari baturiye ikigo cya Gisirikare. 

Ariko kandi asobanura ko yatinyaga abasirikare n'ubwo yatangiye kubamenyera kubera abana bari inshuti ze, bamutinyuye kugeza ubwo atangiye no kwinjira mu kigo cya Gisirikare i Gako

Yavuze ati "Bankundishije igisirikare. Urumva i Gako, abana ba hariya kuri Mbyo igisirikare baragikunda cyane, n'icyo kintu akura yumva akwiye gukora. Rero naharageze abana batangira kujya bakinkundisha, rero njya kwiyandikisha mu gisirikare mbakurikiye."

Yavuze ko ubwo yageraga i Gako agiye kwiyandikisha mu gisirikare bamubwiye ko akiri muto. Ati "Bansubijeyo barabandika (abo bari bajyanye). Barambwiye ngo wowe uri muto, bansohora mu kibuga mpita nigendera."

Abashaka kujya mu gisirikare cy’u Rwanda basabwa kuba bararangije amashuri nibura kuva kuri atatu kugera kuri atandatu yisumbuye kandi uwiyandikisha akaba afite kuva ku myaka 18 kugeza kuri 23 y’amavuko.

Uwiyandikisha asabwa kuba ari Umunyarwanda ufite ubushake; ubuzima buzira umuze, byemejwe na muganga wemewe na Leta; kuba utarakatiwe n’inkiko; kuba ari inyangamugayo; ari ingaragu n’ibindi. 

Yampano amaze gushyira hanze indirimbo zirimo nka 'Zikana' yakoranye na Fireman, 'Hawayu', 'Bucura', 'Don't worry' n'izindi, 'Uworizagwira', 'Inzira' yakoranye na Yvanny Mpano n'izindi.


Yampano uherutse gusohora indirimbo ‘Sibyanjye’ yatangaje ko yageragaje kujya mu gisirikare cya RDF byanga ku munota wa nyuma


Yampano yavuze ko nyuma y’uko asezerewe mu kigo cya Gabiro, ntiyongeye kugerageza amahirwe yo kujya mu gisirikare 

Yampano yasobanuye uko yavuye i Nyamasheke agera i Kigali agamije gushaka uko yakwinjira mu muziki

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ZIKANA' YA YAMPANO NA FIREMAN

"> 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SIBYANJYE’ YA YAMPANO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND